N’ubwo benshi bamufata nk’umwana, Benzo asanga agomba gutanga
umusanzu we mu gukemura ibibazo bitandukanye bigaragara mu muryango
nyarwanda n’indi miryango yose muri rusange wenda byaba ngombwa akaba
yakwitabaza ibitekerezo by’abamuruta.
Benzo
Mu kiganiro n’uyu muraperi yadutangarije ko ateganya muri iyi minsi gukora indirimbo izaba yitwa Mbega wowe, izaba igamije kwibutsa cyangwa gukebura abantu bakora ibintu bidakwiye aho uyu muraperi ngo yifuza ko iyi ndirimbo yakora k’umuntu wese akaba yifuza inama n’ibitekerezo bya buri mukunzi w’umuziki nyarwanda.
Benzo ati:” burya buri muntu hari ikintu abona akibaza impamvu ababikora bakomeza kubikora, niba ari ukutamenya ko bidakwiye? niba ari ukubyirengangiza? Sinzi. Iyi ndirimbo rero izaba isa nko kwibutsa cyangwa gukebura abantu dukora ibidakwiye…”
Benzo yakomeza agira ati:”mfashe urugero rwa hafi njye birantangaza cyane kubona no kumva ko hari abantu bamena ibyo kurya birengagije ko hari abanyarwanda bagenzi babo bari kuburara, ikindi kandi nanone njye nka Benzo birambabaza cyane kubona hari abantu bakibuza abandi uburenganzira bwabo nkaba nifuza ko abantu bampa ibitekerezo kubintu babona bitagenda cyangwa bidakwiye cyangwa se umuntu akora ukabona biragutangaje cyane.”
Asoza ikiganiro yagiranye n’inyarwanda.com, uyu muraperi w’imyaka 13 gusa y’amavuko uherutse gushyira ahagargara indirimbo yise Sinabigira ibanga yakoranye n’umuraperikazi Young Grace na G Bruce, akaba yasabye buri wese wumva ufite igitecyerezo yamugezaho ko yabinyuza ku rubuga rwe rwa facebook aho akoresha amazina ya Benzo Land .
Benzo asoza agira ati: “njye mfite igitekerezo, ariko kandi ibitekerezo byanyu nibyo nzashingiraho nuzuza indirimbo yanjye, ubu beat yayo yararangiye kwa Fazzo kandi numva tuzaba dufatanije gutanga umusanzu ku muryango wacu.”
Kanda hano wumve indirimbo Sinabigira ibanga

No comments:
Post a Comment