BREAKING NEWS

Huye: Dream Boyz baraye bamuritse alubumu yabo Uzambarize Mama (AMAFOTO)

Abahanzi bagize itsinda Dream Boyz baraye bamuritse alubumu yabo ya gatatu bise Uzambarize mama. Igitaramo cyo kuyimurika, cyabereye muri Kaminuza y’u Rwanda ,cyitabirwa ku buryo bushimishije.
Imyitwarire y’abasore Jay Polly na Bull Dogg bagize itsinda rya Tuff Gangs bari bamanutse bose havuyemo Fireman ndetse na mugenzi wabo wari waje abaherekeje Pacson ni kimwe mu byaranze iki gitaramo ndetse kandi  bitanavuzweho rumwe na benshi,aho abantu batunguwe no kubona aba basore batabashije kuririmba ahubwo bagasubiranamo na Dj n’ikipe yose bari bafatanije kuyobora iki gitaramo byaje no guherecyezwa na kaduruvayo igitaramo kirangira gutyo.
Uncle austin
Uncle Austin na Bruce Melodie muri iki gitaramo.
DREAM
Dream Boyz ni gutya babyinaga.
Ku isaha ya saa moya n’igice nibwo Dream Boyz ryari basesekaye muri kaminuza nkuru y’u Rwanda ari naho habereye iki gitaramo. Kuri iyo saha live band ya Dream boys ihita itangira gusuzuma ibyuma arinako abakunzi b’umuziki bakomeza kwinjira muri grand auditorium.
DREAM
Basesekaye ku rubyiniro bambaye amakanzu yambarwa n'umuntu urangije Kaminuza.
SENDERI
Senderi yaje yambaye nk'abakinnyi anafite umupira ahita aririmba indirimbo ye ya hip hop yise MU KIBUGA.
Kuva ku isaha ya saa mbiri n’igice nibwo Mc Kate Gustave yatangije iki gitaramo maze isaha yose  yiharirwa n’abahanzi bakizamuka dore ko uretse Dream boys yari yahageze kare na Eric Senderi wahageze ahagana ku isaha ya saa tatu n’igice,abandi bahanzi bari baturutse i Kigali bahagereye rimwe hagati ya saa ine n’igice na saa tanu ubwo ibirori byari birimbanije.
MC
MC Kate Gustave.
KAMICHI
Kamichi na Babla muri KABIMYE.
TUFF
Hano abasore ba Tuff Gang ntibavugaga rumwe na Dj warekuraga imiziki muri iki gitaramo.
Ahagana ku isaha ya saa ine na 40,nyuma y’umuhanzi Eric Senderi nibwo abasore babiri bagize itsinda rya Dream Boys bageze ku rubyiniro mu makanzu n’ingofero baherutse kwambara bombi ubwo barangizaga kaminuza maze mu muziki wa Live babasha  gushimisha abakunzi  babo mu gihe kingana nk’isaha nubwo ibyuma byanyuzagamo bikabatenguha.
RIDERMAN
Riderman imbere y'abafana be aririmba HORO. Yashyuhije imbaga y'abafana be bari muri Auditorium.
Ugereranije aho amasaha yarageze n’uburyo abahanzi hafi ya bose bari baturutse I Kigali bari batararirimba byari bitangiye kwigaragaza ko byanze bikunze bamwe bashobora kuza kubura amahirwe yo kuririmba ari nako byaje kugenda aho uretse abahanzi nka  Kamichi,Babla,Riderman,Amag,Dany Nanone,Uncle Austin nabo batabonye umwanya uhagije wo kuririmba abandi batabashije gukandagira ku rubyiniro dore ko nyine nkuko twabibabwiye iki gitaramo cyaje gusozwa n’akaduruvayo.
NUR
Abafana bari benshi muri iki gitaramo
 
 
Mu gitaramo cyo kumurika alubumu Uzambarize Mama ya Dream Boys, Abaraperi Jay Polly, Bull Dogg na Green P bo muri Tuff Gangs baraye bateje akaduruvayo bituma igitaramo gihagarikwa bituma hari n'abahanzi bataha bataririmbye.
Muri iki Gitaramo cyo kumurika album ya gatatu ya Dream boys mu ijoro ryacyeye i Huye cyaranzwe n’ibintu byinshi bidasanzwe , gusa ibyakomeje kugarukwaho cyane ni imyitwarire y’abasore bagize itsinda rya Tuff Gangs imbere y’abafana babo, aho benshi bakomeje kwibaza nyirabayazana w’umujinya n’uburakari Bull Dog na mugenzi we Jay Polly baraye bagaragaje kugera ubwo bivumbura bakanga kuririmba mu gihe nyamara bari bategerejwe na benshi.
tuff
Tuff Gangs bavuye i Huye bataririmbye. Ku rubyiniro Bull Dogg yavugaga ko babangamiwe bagiriwe amashyamba n'abivuga ibigwi ko bigeze kubazamura, akibivuga Jay Polly ati: "Dj Natware ibyuma bye...". Green P ati: "...DJ nagende muri WC...".
Nk’uko bo ubwabo bumvikanaga babivuga ubwo bari ku rubyiniro aba basore bagize itsinda rya Tuff Gangs binubiraga uwari Dj, ariwe Dj Essgy nabo bari bafatanije aho babashinjaga  ko banze gukina nkana indirimbo zabo bitwaje ko ntazo bafite mu gihe aba basore bo bemezaga ko bazibihereye ahubwo ibyo barimo bakorerwa bikaba ari akagambane.
Gusa ababikurikiraniye hafi byose bo bemeza ko nyirabayazana  wa byose Atari Dj ahubwo bakemeza ko aba baraperi batari bishimiye ko umuraperi Riderman n’ibisumizi bari bazanye byabatanze ku rubyiniro, dore ko bari bahereye kare bavuga ko Riderman naramuka abatanze ku rubyiniro batari buririmbe.
Umwe mubari bashinzwe gahunda n’uburyo abahanzi bari bukurikirane twabashije kuganira akaba yagize ati: “bo ngo icyo bifuzaga ni ukujya kuri stage mbere ya Riderman, bitaba ibyo ntibanaririmbe, ariko nyamara kuri gahunda twari twapanze siko byari bimeze ndetse nta n’ubwo bari gukurikirana nawe ahubwo ni uko twasiganwaga n’amasaha”.
platini
Igitaramo kirangiye, Platini yahaswe ibibazo n'abafana
kate
Kate Gustave ntiyari yorohewe n'ibibazo yabazwaga n'abafana
Uyu musore yakomeje adusobanurira ko nyuma yo kwinginga aba basore bagize itsinda rya Tuff Gangs baje kuva ku izima bemera kuza ku rubyiniro gusa akaba abona bari baje gushaka urwitwazo rwo kutaririmba dore ko bavugaga ko Dj yanze gukina indirimbo zabo mu gihe nyamara yari yatangiye gucuranga indirimbo Bye bye nyakatsi yariri mu ndirimbo bari bamuhaye, Bull Dog ubwe akaba ariwe uvugira mu byuma asaba ko Dj yakuramo iyo ndirimbo ndetse akazimya n’ibyuma bye agataha.
Nyuma yo kutaririmba kw’aba basore haje gukurikiraho gusubiranamo kwa hato na hato kwa bamwe mu bari bitabiriye iki gitaramo byateje akaduruvayo nk’aho umuraperi Pacson yararwanye n’uwitwa Kalisa John bagakizwa na police, mu gihe ku rundi ruhande umushushya rugamba Kate Gustave nawe atari yorohewe n’abafana bamwirukankanaga bamwishyuza amafaranga yabo nyuma yo kutanyurwa n’uburyo igitaramo cyari kirangiye.
Mu mafoto reba ibindi byaranze iki gitaramo:
kapote
Izi ni gapote bamwe mu bafana bateraga umushyushya rugamba nyuma yo kutaririmba kwa Tuff G
senderi
Imibyinire ya Senderi yumije abantu ubwo yafataga uyu mupira akawushyira hagati y'igituza cye n'icy'uyu mwari maze bagakata umuziki.
concert
Iyi couple nayo ikaba yatunguye abantu,ubwo yasomaniraga imbere y'imbaga y'abantu bari bitabiriye iki gitaramo kugirango bagaragaze ko bakundana koko babashe gutsindira itike ya after party.
riderman
Mu ndirimbo Horo Riderman yabyinnye afite icupa mu ntoki atemba nk'uwagasomye

 

 

 

UrbLinks: Your Favorite Urban Artists Vote, Preview Rihanna’s “Unapologetic” Album, A$AP Rocky Helps Fight Homophobia, Nas Speaks On Touring With Lauryn Hill

Breaking News

RespectMyVote.com
.
Your favorite artists participate in the ‘Respect My Vote’ campaign, take a first listen at Rihanna’s new album, A$AP does his part for the LGBT community, Nas reflects on Lauryn Hill and more in today’s UrbLinks.

Future, Ciara, 2 Chainz and more want you to Respect Their Vote. [VIBE]
.
J. Cole is a “Born Sinner” on sophomore album. [Fuse]
.
You can preview Rihanna’s new album Unapologetic below. It feels so wrong to say this but I’m really loving “Nobodies Business” which is the song she has with Chris Brown. Probably my favorite from the snippets.


India Arie has been quiet on the music tip lately but she’s speaking loudly with her opinions of Zoe Saldana playing Nina Simone. She’s isn’t a fan. [Bossip]
.
A$AP Rocky explains how in his very own way, he helped more folks accept the gays. [TheUrbanDaily]
.
Listen to Whitney Houston’s posthumous song “Never Give Up” below


No comments:

Post a Comment