Nkubwije ukuri nkumbuye mu Rwanda cyane - Alpha Rwirangira
Umuhanzi Alpha Rwirangira uba muri Reta zunze ubumwe z’Amerika aratangaza ko akumbuye igihugu cy’u Rwanda ku buryo budasubirwaho.Uyu muhanzi uherutse gutangariza inyarwanda.com ko azagera mu Rwanda hagati y’itariki ya 15 na 16 Ukuboza 2012, yiteguye kuza kwifatanya n’abafana be mu bitaramo ngaruka mwaka asanzwe akora mu Rwanda.
Alpha Rwirangira aritegura kuza mu Rwanda.
Amakuru dukesha igihe, avuga ko Alpha Rwirangira akumbuye cyane kuza mu Rwanda bityo akaba yiteguye kuhasesekara mu minsi iri imbere. Alpha yagize ati : « Nkubwije ukuri nkumbuye mu Rwanda cyane, nkumbuye umuryango wanjye ndetse no gutaramira abakunzi banjye. »
« Numva mfite imbaraga zidasanzwe n’ubundi bumenyi nshobora kuba maze kwiyongeraho hano muri USA. Ndifuza kuzaza nkashimisha Abanyarwanda birenze ku byo nakoraga nkiri mu Rwanda.”
Nyuma yo gushyira hanze indirimbo African Swagga arateganya gukora izindi ndirimbo muri Press one, ku ikubitiro akaba yifuza kuzashyira hanze indirimbo y’Imana mu minsi iri imbere.
REBA INDIRIMBO AFRICAN SWAGGAER YA ALPHA:

Alpha Arabizi 2
ReplyDelete